Amahugurwa y' isanamitima n' ubwiyunge kuri GBUR

Amahugurwa y' isanamitima n' ubwiyunge kuri GBUR

Posted on 2016-08-23 16:44:12     By Johnny TUYISHIMIRE

Abahuguwe-Healing-GBUR-2016

 

Ayo mahugurwa yateguwe na GBUR ku bufatanye na MMI Mercy Ministries International muri gahunda yabo ya International School of Reconciliation ari nayo yavuyemo abarimu bafashije muri aya mahugurwa. Aya mahugurwa yitabiriwe n’ abahugurwa basaga 15 hamwe n’ ababahugura bagera ku 10, abahugurwa biganjemo urubyiruko rwaturutse muri za kaminuza zitandukanye, mu gihe abahugura bo baturutse mu bihugu bitanu aribyo Burundi, Kenya, Yemen, Holland n’ u Rwanda.

Amahugurwa-muri-rusange-Healing-GBUR-2016

Aya mahugurwa azamara iminsi itatu yatangiye ejo hashize ku wa mbere 22/08/2016 kugeza ejo kuwa gatatu 24/08/2016, aya mahugurwa akubiyemo urugendo rwo gukira no kwiyunga. Binyuze mu gutahura umugambi w’ Imana ku muntu, gusobanukirwa no gukira ibikomere byo mu mutima umuntu abasha kugira imbaraga zo kubararira no gusaba imbabazi bivuye ku mutima kubwa Kristo wikoreye intimba zacu zose, ibyo bikatugeza ku bwiyunge nyakuri.

Worship-in-a-healing-training-GBUR-2016

Isanamitima n’ ubwiyunge bibarizwa mu mugabane wo kuba abigishwa ba Kristo, mu migabane ine y’ umurimo wa GBUR (Ivugabutumwa, guhindura abantu abigishwa, ubuyobozi, iyamamazabutumwa). Nka GBUR duharanira ko abakristo babona umunezero wose w’ agakiza harimo n’ uzanwa no gukira ibikomere ndetse no kwiyunga kuzuye.

Healing-GBUR-August-2016


Leave a Comment:

I am not a robot *

  • posted by TWAGIRIMANA EUGENE / 2016-08-24 21:10:55

    our sense of belonging is in holly nation.

Blog Search

Member Login