Ubuhamya-INEZA MUTIJIMA Sabin - Outreach Nyaruguru 2009

Ubuhamya-INEZA MUTIJIMA Sabin - Outreach Nyaruguru 2009

Posted on 2016-07-27 17:23:42     By Johnny TUYISHIMIRE

Sabin-MUTIJIMA

Ibyo nari niteze

Mbere yo kujya muri iyi outreach natekerezaga ko  gikongoro ari ahantu hakonja cyane, kdi numvaga ko kubera amashusho ahari abaturage bose baba batsimbaraye ku mahame ya kiriziya gatorika; numvaga kandi ko kuhabona umuntu ukijijwe byukuri bidashoboka.

Ibyambereye bishya

Ibyabaye bishya kuri njye n’ubuzima bugoye nabonye abantu babayeho, imirire n’ imiryamire biteye agahinda,  imisarane idasakaye itanakinze byose nabonye ari bishya, kujya koga ukarindira ko bwira kubera ko nta douche ihari byambereye bishya no kumva ko hari umuntu utari wumva izina rya YESU mu Rwanda byambereye bishya biranambabaza.

 Ibyo nigiyemo

Nize byinshi harimo kumenya guca bugufi ukaganduka ukagera no ku rwego rwo hasi kuburyo bufatika, kugirango abo twita ko baciye bugufi nabo bamenye Kristo, nize ko ubuntu twagiriwe bwo kwiga bwadufasha kumvwa na benshi, nize ko nkwiriye guhaguruka nkava muntege nke ngasenga kandi nkajya kubwira abandi Kristo igihe cyose ngifite imbaraga zo kubikora, nize kandi kuzamura icyubahiro cy’ Imana mu rundi rwego.

Ubuhamya bwanjye ku giti cyanjye

Nubwo byinshi byasaga naho ari bishya kandi bigoye kwakira, hari icyo byansigiye: nko kumva ko gukorera Imana twiyicariye hamwe bihagije sibyo, nabonye ko  umuntu wese mu rwego rwe hari uko abana n’Imana, nabonye ko  tudakwiriye kwishyira hejuru ngo tugire  abo dusuzugura, kuko umugisha Uwiteka aguhaye ukwiriye kuwukoresha mu kumukorera (kuba twari abanyeshuri bava muri kaminuza byonyine byavuze ubutumwa), ikindi ni uko nubwo twavaga mu matorero atandukanye tuvuga Yesu umwe byagaragaje imbaraga, kdi twari tumenyereye amatorero ahangana. Nize guca bugufi nkarya kdi nkanywa ibyo mbonye, ariko nkubona izina rya Yesu ryamamara kandi benshi bagahindukirira umwami.

Ibyampinyuje

Hari ibyakoze ku mutima wanjye, nko kubona umugabo n’umugore we bava ku buriri bwabo, bagasasa hasi muri salon kugira ngo umushyitsi abone aho arara, byatumye mbona uburyo dukwiriye kubaha abashyitsi; Kandi uburyo bagaragaza urukundo no mu bukene bwabo byankozeho. Kubona hari abana bava mu shuri kubera amafaranga atarenze 500frw byatumye ngira agahinda nkibaza nuko byarangira. Kubona ukuntu bitabiriye kwakira Kristo nubwo batari basanzwe bamuzi cg bamwitiranya byanyeretse ko abantu benshi banyotewe ubutumwa bwiza, abakobwa twajyanye bakamara igihe bakora ubutaruhuka, barya, banywa, bambara ibyo batari basanzwe bambara byankozeho. kubona urugwiro twasize mu matorero atandukanye nabyo byankozeho.

Inama natanga

Iyi gahunda ni nziza cyane, ariko mu kuyitegura hajya habaho kubahiriza igihe muri za gahunda, ibyo bikava mu kumenya igihe gikwiriye gukoreshwa mu kuva no kujya ahateganyijwe kubera ibikorwa by’ uwo munsi, kuko usanga hari gahunda ziburiyemo cg zigakorwa nabi kubera igihe gito ikindi hakwiye kujya habaho amasengesho y’ umwihariko  mu kuyitegura. Bibaye byiza yajya iba mu gihe hatari imvura nyinshi kuko irogoya imirimo imwe n’imwe.

INEZA MUTIJIMA SABIN
GBU-NUR

Testimony submitted November, 2009


Leave a Comment:

I am not a robot *

Blog Search

Member Login