Mu minsi 4 gusa abasaga 200 bamaze kwakira agakiza

Mu minsi 4 gusa abasaga 200 bamaze kwakira agakiza

Posted on 2016-05-26 10:20:03     By Yves SHEMA

outreach

Ni mu gikorwa cy’ivugabutumwa ryo hanze (outreach), cyateguwe na GBU ya UR Nyarugenge Campus (icyahoze ari GBU-KIST-KHI), ifatanyije n’ itorero rya methodiste libre kiri bubera mu karere ka Kirehe, umurenge wa Mpanga, akagali ka Bwiyorere, umudugudu wa Kangarame.  Aha harimo gukorwa ibikorwa bitandukanye bigamije kwamamaza ubutumwa bwiza, muri byo twavuga nk’ ivugabutumwa inzu ku nzu (door to door campaign), ibiterane byaguye (crusade), amakinamico n’ibindi. iteganijwe ko iyi gahunda izamara iminsi 8.

Abanyeshuli mu ivugabutmwa inzu ku nzu

Abanyeshuli mu ivugabutmwa inzu ku nzu

Abanyeshuli barimo bakora ikinamico

Abanyeshuli barimo bakora ikinamico

Bamwe mu bitabiriye ibiterane byaguye

Bamwe mu bitabiriye ibiterane byaguye

Mu rwego rwo kurinda ibyagezweho, hateguwe amahugurwa yagenewe abasanzwe bakijijwe bo muri iryo torero rya methodiste libre, ngo batozwe uburyo bwiza bwo kwita kuri abo bakijijwe vuba no kubakurikirana kugirango hatazagira usubira inyuma nk’uko bikunze kuba nyuma y’ ibikorwa nk’ ibi.

Bamwe mu basanzwe bakijijwe muri iryo torero

Bamwe mu basanzwe bakijijwe muri iryo torero

Ubuyobozi bwa GBU-UR-Nyarugenge campus burashimira Imana cyane kubw’ umusaruro uri kugaragara muri iki gikorwa. Rwagasore Prince umuyobozi wa GBU-UR-Nyarugenge yagize ati “Imana irimo irakora ibikomeye, kuko ariyo idushoboza muri byose kandi ndemeza ko hazakizwa umubare munini birenze n’ uko twibwiraga”.  yanashimiye kandi abarangije muri iyo kaminuza ku buryo bababaye hafi mu gutegura icyo gikorwa.

Bamwe mu banyeshuli bagiye muri icyo gikorwa

Bamwe mu banyeshuli bakoze icyo gikorwa cy’ ivugabutumwa

 

 


Leave a Comment:

I am not a robot *

  • posted by denis / 2016-05-30 08:31:10

    biranejeje

  • posted by Mugabo / 2016-05-26 15:03:14

    Congs GBU Nyarugenge Campus for the gospel
    Imana yo mu ijuru izabahembe kubwitange mukomeje kugaragaza ndetse no kubw'ishyaka ry'umurimo w'Imana.

Blog Search

Member Login